Abagize urwego rwa DASSO bubakiye umuturage utishoboye ufite n’ubumuga bwo kutabona

Uyu munsi, abagize DASSO mu karere ka Kayonza bubakiye umuturage witwa Ntaribi Francois w’imyaka 29, akaba anafite ubumuga bwo kutabona, wo mu mudugudu wa Nyarutunga I, akagari ka Rwimishinya, umurenge wa Rukara, aho bakoze ibikorwa byo gutema ibiti no kubitunda, guparata (gushyiraho imbariro) gucukura no gutaba fondasiyo.

Ni igikorwa ngarukakwezi abagize DASSO biyemeje, mu rwego rwo gutanga umusanzu wabo mu ishyirwa mu bikorwa ry’umuhigo akarerere ka Kayonza kahize muri uyu mwaka wa 2020-2021, wo gushakira amacumbi abatishoboye hagamijwe guhangana n’ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage (Human Security Issues)

Ni muri urwo rwego, abagize DASSO bafatanyije n’inzego z’ibanze bareba umuturage utishoboye bakamufasha mu bikorwa bitandukanye nko gukora umuganda wo kumwubakira, kumworoza amatungo magufi, kumuha amabati n’ibindi.

Ntaribi Francois wubakiwe yagize ati: “icya mbere ni ugushimira Leta, nitabaje ikantabara. Nkihura n’ubu burwayi, nagiye ku mudugudu baranyumva, njya ku kagari, ku murenge, no ku karere nagezeyo kandi hose baranyumvise. Ndashimira cyane ubuyobozi bwacu, ni ukuri ntako butagira, bukanatekereza ku bantu nkatwe”.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Kayonza Mukarage John, yashimiye abawitabiriye ku mbaraga n’ubwitange bawukoranye, anabasaba gukomeza kugira ubufatanye muri byose mu rwego rwo kwiyubakira igihugu. Yagize ati: “ibyo twakoze ni inshingano. Aba baturage ni abacu kandi dukeneye ko bagira imibereho myiza kurushaho.”

Uyu muganda kandi, witabiriwe n’abagize irondo ry’umwuga mu murenge wa Rukara, urubyiruko rw’abakorerabushake, n’abaturage batandukanye.