Twavomaga ibinamba babumbiramo amatafari, ntituzongera kurwara inzoka ziterwa no gukoresha amazi mabi-Mukabicamumpaka: umuturage Rugendabali

Gukomeza gukwirakwiza ibikorwa remezo bitandukanye mu baturage, ni intego i Kayonza. Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munganyinka Hope, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020, akarere ka Kayonza kubatse imiyoboro itatu mu mirenge itandukanye, hagamijwe kugeza amazi meza ku baturage batari bayafite.

Yagize ati: “twashoboye kubaka imiyoboro y’amazi igera kuri itatu, harimo uwa Kabarondo-Ruramira, Karuruma-Nyabigega n’uwa Kazabazana-Rugendabali ugeza amazi meza ku baturage bagera ku 2954 bo mu midugudu yaKanyasha, Gikumba na Rugendabali y’akagari ka Rugendabali, Umurenge wa Mukarange, bakaba batazongera guhura n’ikibazo cy’amazi mabi.

Abatuye aka kagari ka Rugendabali, barishimira amazi meza bagejejweho kuko ngo agiye guhindura byinshi ku buzima bwabo cyane cyane mu bijyanye n’imibereho myiza, barushaho kugira isuku muri byose, kurwanya indwara ziterwa n’umwanda, gusezerera imirire mibi n’ibindi.

Mukabicamumpaka Xaverine ni umuturage wo mu kagari ka Rugendabali. Yasobanuye byinshi mu byo aya mazi aje kubafasha muri aya magambo: “twebwe, twari tumaze igihe kirekire tutagira amazi meza, twavomaga ibinamba babumbiramo amatafari, ariko ayo mazi kuyavoma, igikoresho cyahindukaga umukara kuko arirabura ugasanga turarwara inzoka ndetse ntidusiba kwa muganga. Ubu tugiye kuhira imboga mu mpeshyi ntitwagiraga imboga, ubwo imirire mibi mu bana ntizongera kubaho, nta n’ubwo tuzongera kurwaza bwaki, kandi tuzakangurira n’abandi bose kujya bavoma amazi bakuhira bakagira imirima y’igikoni”.

Nyirabega Beatrice w’imyaka 65 nawe ni umuturage wagezweho n’aya mazi meza. Asobanura ko yajyaga gushaka amazi akajyana akajerekani ka litiro 7 kuberako bayakuraga kure kandi akaba ari mabi, ariko ubu akaba atwara ingerekani kuko amazi ayakura hafi. N’ibyishimo byinshi yagize ati: “Ni Kagame. Umubyeyi wacu yakoze byiza aduhaye amazi, yatwubakiye amashuri n’ibindi byinshi. Nararuhutse, ntago nkigenda ahantu harehare rwose njya gushaka amazi, ntago nkiruha, amazi andi hafi”.

Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascène: Intego ni uko buri muturage w’akarere ka Kayonza yavoma amazi meza muri metero zitarenze 500. Ati: “Akarere ka Kayonza muri rusange kageze ku ijanisha rirenga 75% kandi turakomeje ku buryo muri gahunda ya Guverenoma y'imyaka 7 tuzi neza ko abaturage 100% bazaba bafite amazi hafi”.