Ubukarabiro 40 bwubatswe na SACCA bwafunguwe ku mugaragaro

Uyu munsi, hatashywe ubukarabiro bugera kuri 40 bwubatswe n’umufatanyabikorwa w’akarere ka Kayonza: SACCA (The Streets Ahead Children’s Centre Association). Buri ku biro by’imirenge 12 igize Kayonza, no ku mavuriro atandukanye cyane cyane amavuriro y’ibanze (Health Posts). Mukamuyenzi Velentine umuyobozi w’ikigo cya SACCA, akaba n’umuyobozi w’Inama njyanama y’akarere ka Kayonza yagize ati: SACCA, dusanzwe turi abafatanyabikorwa muri gahunda zo gufasha abana bafite ibibazo bagiye kuba ku muhanda, tugafatanya n’ubuyobozi kubakura ku muhanda kandi n’imiryango yabo kuguma kubarera basubizwa mu mashuri ndetse abenshi bakajya mu myuga, mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

Ibi bikorwa biri mu mushinga wa SACCA witwa RAPID PROJECT (Rwandan Answer to Pandemic through Investment and Development), mu rwego rwo gufasha abaturage bacu bo mu karere ka Kayonza gukomeza kwirinda iki cyorezo cya Covid19, bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune. Waje wiyongera ku bikorwa SACCA isanzwe ifite mu karere ka Kayonza kuva mu mwaka wa 2003, kuva haje kino cyorezo cya Covid19, twasanze ari byiza ko bakomeza kugira ubuzima bwiza binyuze muri uno mushinga wa RAPID. Twabitangiye muri Nzeli 2019, ubu dushoje icyiciro cya mbere cyo gushyiraho ubu bukarabiro.

Mu mushinga RAPID dufashamo ibyiciro bitandukanye harimo kubaka ubukarabiro, n’icyiciro cy’abantu bagizweho ingaruka na Covid19 kandi batakaza n’akazi ku buryo byari bigoye kubaho muri kiriya gihe cya Guma mu rugo na nyuma yaho imirimo itaratangira neza.  Mu bo dufasha, harimo abarimu bo mu bigo by’amashuri yigenga, n’abavanwe ku muhanda bari basanzwe batunzwe n’umwuga w’uburaya. Dufasha abo bakobwa kugarura umuco nyarwanda bava mu mwuga w’uburaya bakaza gukora ibyabagirira akamaro. Tugiye gufatanya n’akarere ka Kayonza kubashakira aho bakorera mu masoko hirya no hino bahabwa ibibanza, banafashwa gukomeza gukurikirana imishinga yabo.

Igice cya gatatu, ni icyo gufasha abantu Covid19 ikunze kwibasira turabizi ko ari abantu bakuru cyangwa abafite izindi ndwara zikomatanyije kandi z’igihe kirekire zababayeho karande. Abakuze tubigisha kwirinda Covid19 n’uko bayirwanya, tukabaha n’inkunga izabafasha kuzamura imibereho yabo. Muri bo, hari abahawe ibyo kurya, abubakiwe inzu zo kubamo kandi dumekoje kubafasha kugirango bazamure imibereho yabo binyuze mu buhinzi tubigisha guhinga ibyabagirira akamaro, ndetse tuzanatanga n’amatungo magufi ku babyifuza, bitewe n’icyo akeneye kandi tubona cyamufasha kugirango nitujya gusoza uno mushinga, bo ubwabo bazabe barize kandi bafite n’icyo bashobora guheraho kugirango babashe kwifasha.

Twabashyize hamwe turabigisha ubu bamaze amezi 3 baza kwiga ku kigo cya SACCA ndetse twumvikana ko bagiye gukora umushinga wabakura muri uwo mwuga bari barimo udakwiriye umuco nyarwanda, n’umunyarwandakazi muri rusange, twabafungurije konti dushyiraho amafaranga buri muntu ku mushinga we uhagaze ibihumbi 63,000. Mwabonye ko twabashyikirije n’udutabo twabo twa banki. 

 

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascene yashimiye umufatanyabikorwa SACCA mu mushinga RAPID ku bikorwa byinshi kandi by’ingirakamaro bamaze gukorera abaturage b’akarere ka Kayonza. Yasabye abitabiriye iki gikorwa kurushaho gukurikiza ingamba n’amabwiriza byo kwirinda Covid19, ari nayo mpamvu y’ubu bukarabiro bwafunguwe ku mugaragaro, anabasaba kuzabukoresha neza uko bikwiye no kubugirira isuku.

Bideri Gad ni umuturage w’umurenge wa Mukarange, akagari ka Kayonza. Yasobanuye ko ubu bukarabiro buje bukenewe bukazabafasha kwirinda Covid19 cyane cyane ko bwubatswe ku murenge wa Mukarange unegeranye n’umurenge SACCO n’ikigo cy’urubyiruko kandi hakaba haza abantu benshi baza gusaba serivisi zitandukanye. Ati: SACCA turayishimira yatwubakiye ubukarabiro bwiza, bufite amazi menshi.

Mukankusi Flavia ni umuyobozi w’ikigo cy’ishuri riri mu Karare ka Kayonza. Yagize ati: “Covid19 yaje ababyeyi benshi batarishyura amafaranga y’ishuri, bitubera ihurizo rikomeye ku bijyanye no kubahemba. Badusabye abarimu kugirango babafashe, twumvise bidukora ku mutima tukaba dushima ubuyobozi bwa SACCA, ku buryo mwadufashije ndetse n’abarimu bacu.