Abafite ubumuga barasabwa kongera imbaraga mu byo bakora, ubufatanye no kurushaho kwigirira icyizere

Umunsi mpuzamahanga w'abantu bafite ubumuga ku rwego rw'akarere ka Kayonza wizihirijwe mu murenge wa Kabarondo. Mu ijambo ry'ikaze, Umuyobozi w'uyu murenge Kagabo Jean Paul yasobanuye ko abantu bafite ubumuga ari abantu nk'abandi, anabashimira urwego bamaze kugeraho mu iterambere.

Abafashe ijambo, baragaruka kuri byinshi Leta y'u Rwanda yakoze mu iterambere ry'abantu bafite ubumuga, mu rwego ry'ubukungu n'imibereho myiza muri iyi myaka 10 inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga imaze igiyeho.

Byiringiro Clement watanze ubuhamya nk'umuntu ufite ubumuga bw'ingingo, yasobanuye ko mu 2015 yacururizaga mu isoko rya Kabarondo afite igishoro kitarenga 200,000. Yahawe inguzanyo na BDF ingana na 500,000f muri gahunda hashyizweho yo guhuza abafite ubumuga n'ibigo by'imari, ubu ngo amaze kugera kuri byinshi.

Gakumba Robert umuhuzabikorwa w'inama y'igihugu y'abantu bafite ubumuga mu karere ka Kayonza yashimiye Leta y'u Rwanda kuri politiki n'amategeko bitandukanye byashyizweho hagamije kurengera abantu bafite ubumuga mu birebana n'ubuvuzi, uburezi n’ibindi, asobanura ko byabafashije mu guhindura ubuzima bwabo bujya aheza.

Ati: “byatumye nabo bisanga muri gahunda za Leta zitandukanye, tubahuriza hamwe  bakora ibikorwa bibateza imbere ndetse bava no mu bwigunge. Abana bafite ubumuga ubu bariga, hashyizweho ikigo gikora insimburangingo n'inyunganirangingo mu murenge wa Gahini n’ibindi.

Umuyobozi mukuru w'imirimo rusange mu karere ka Kayonza Mbasha David ari nawe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori, yashimiye abafite ubumuga mu bikorwa bitandukanye bakora ndetse hakaba hari n'aho bashobora kurusha umuntu utabufite, abasaba kongera imbaraga, ubufatanye no kurushaho kwigirira icyizere.

Yagize ati: “Dukomeze gushishikariza ya miryango icyumva ko umuntu ufite ubumuga atari umuntu nk’abandi kuko igihugu cyacu kigeze kure mu myumvire, kandi turashimira Leta yacu yafashije mu guhindura amateka y'abafite ubumuga, na za mvugo zabateshaga agaciro ntitukizumva mu matwi yacu”

Hashimiwe club z’abafite ubumuga zo mu mirenge ya Gahini na Mwili kuko zagize uruhare mu guhindura imyumvire ya bamwe yari ikigaragara aho batuye, ku buryo sosiyete yumvaga abantu bafite ubumuga, hatangwa n’amabati 120 ku bafite ubumuga batishoboye. Abantu bafite ubumuka bagera ku 150 kandi, bahawe udupfukamunwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda icyorezo cya Koronavirusi nk'uko biri no mu nsanganyamatsiko y'uyu mwaka igira iti: Duteze imbere serivisi z'ubuvuzi no guhangana n'ibyorezo ku bantu bafite ubumuga.