Gutanga ibitekerezo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’akarere, ni uburyo bwiza butuma abaturage bagira uruhare mu bibakorerwa-Meya Murenzi

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yatangije igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo by’abaturage bizitabwaho mu igenamigambi vry’Akarere ry’umwaka wa 2021-2022, no kubamenyesha ibyashyizwe mu igenamigambi ry’umwaka w’ingengo y’imari ya 2020-2021. Ku rwego rw’akarere, iki gikorwa kirimo kubera mu murenge wa Mukarange.

Umuyobozi w'akarere yasobanuye ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kugirango abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa, abasaba gutanga ibitekerezo ku byo babona bakeneye byabafasha mu iterambere ry'ubukungu, imibereho myiza n'imiyoborere myiza

Abaturage batanze ibitekerezo bitandukanye bumva Ubuyobozi bwabafashamo cyane cyane ibirenze ubushobozi bwabo kugirango bizashingirweho mu igenamigambi n'imihigo by'akarere by'umwaka w'ingengo y'imari ya 2021-2022, bakaba bagarutse cyane cyane ku bijyanye no kongera ibikorwaremezo.

 

Nyuma yo gutangiriza igikorwa cyo gukusanya ibitekerezo mu kagari ka Kayonza, umudugudu wa Kabuga, Umuyobozi w'akarere ari kumwe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Mukarange bakomereje mu kagari ka Nyagatovu, umudugudu wa Gatagara, bakira ibitekerezo by’abaturage ndetse banabaganiriza kuri gahunda zitandukanye za Leta nk’ibijyanye n’ibyiciro bishya by’ubudehe, kwirinda icyorezo cya Koronavirus n’izindi.