Abaturage w’umurenge wa Ndego utaragiraga umuriro, barishimira ko wahageje ndetse bagashimangira ko iterambere rigiye kwiyongera

Kugeza umuriro w’amashanyarazi kuri zimwe mu nyubako za Leta ndetse n’ibigo bikorerwamo imirimo ibyara inyungu, ni umwe mu mihigo akarere ka Kayonza kari karihaye mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2019-2020, akaba ari muri urwo rwego umurenge wa Ndego, ikigo nderabuzima cya Ndego, ndetse n’abaturage bahaturiye bahawe umuriro w’amashanyarazi.

Karuranga Leon ni umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ndego. Asobanuye ko uyu muriro uje ukenewe kuko byari imbogamizi ikomeye kuribo mu mitangire ya serivisi. Ati: “Mu bikorwa remezo twabonye muri uyu mwaka tunashimira Leta yacu ndetse n’ubuyobozi bw’akarere, ni umuriro w’amashanyarazi ugeze muri uyu murenge bwa mbere. Uyu muriro twari tuwunyotewe kugirango tubashe gutanga serivise uko bikwiriye kuko nk’ubu ntitwashoboraga gukoresha fotokopiyeze n’ibindi bikoresha bisaba umuriro, bigatuma na serivisi zadindiraga”. 

Mukahabimana Therese ni umuturage w’umurenge wa Ndego. Yagize ati: “Tukimara kubona ipoto igeze hano Ndego, twarishimye cyane. Haciye igihe kinini kuva 1997 dutuye hano muri Ndego, nta muriro wari uhari. Twawifuje igihe kinini none ubwo uhageze tubona y’uko urubyiruko cyane cyane rutazongera kugira ubushomeri kuko bashobora kuzakoresha ibyuma bisya, gusudira n’ibindi. Muri make, iterambere riziyongera n’ubukene i Ndego bugabanuke”.

Murefu Patrick umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ndego avuga ko bari bafite ikibazo gikomeye cyo kubura amashanyarazi, bakaba barabanje gukoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba ariko batiri zawo nazo ziza kugira ikibazo. Nyuma batangiye gukoresha moteri ariko kuyibonera esansi nabyo bikabahenda cyane cyane ko bayiguriraga mu murenge wa Kabarondo uri kure y’uwa Ndego nko mu birometero bigera kuri 37.

Yabisobanuye muri aya magambo: “kuva tubonye amashanyarazi byaratworoheye cyane, urebye ukuntu mu ijoro hano habaga ari mu mwijima kuko kubera ibibazo byo kubura esansi yo gushyira muri moteri, twacanaga igihe hari umurwayi ugiye gukorerwa (kuvurwa), ariko ubu bimeze neza. Hari imashini nyinshi tutakoreshaga bitewe n’uko nta mashanyarazi twari dufite, nk’izo dukoresha mu nzu ababyeyi babyariramo (maternity) zongerera umwuka abana bavutse bananiwe n’izindi”.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza Harelimana Jean Damascène, yagize ati: “umurenge wa Ndego ni umurenge watuwe (cyangwa wabayeho) nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, bivuze y’uko hari hakenewe ibikorwa remezo byinshi bitari n’amashanyarazi gusa kugirango abaturage nabo babashe kugira ubuzima bwiza nk’ubwo mu yindi mirenge.  Ni muri urwo rwego rero, mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2019-2020 dufatanyije n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EUCL), twayagejeje  ku biro by’umurenge, no ku kigo nderabuzima, ubu bakaba barimo gutanga serivisi zikenera umuriro w’amashanyarazi, ndetse na bamwe mu baturage bahaturiye bakaba barawugejeje mu ngo zabo”.

Ndego ni umwe mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza.Wabayeho nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, ubutaka buwugize bwahoze buri muri pariki y’Akagera, ubu ukaba ukorerwamo cyane cyane ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi. Ni Umurenge wihuse mu iterambere kuko ubu ufite ibigo by’amashuri 5, ikigo nderabuzima, umurenge SACCO, ikusanyirizo ry’amata, ndetse n’ibiro by’umurenge byose bijyanye n’igihe, imihanda, agasoko ntangarugero gahuza abanyarwanda n’abatanzaniya, ndetse n’ibyiza nyaburanga bitandukanye, twavuga nk’ibiyaga 3 aribyo: Ihema, Rwakibare, na Nasho.