Tugomba gukora cyane kugirango tuzaze ku mwanya w’imbere kuruta uwa 11 twabonye-Mukamuyenzi Valentine

Uyu munsi, hateranye inama yo kurebera hamwe ibyagezweho mu mihigo akarere ka Kayonza kahize mu mwaka wa 2019-2020, aho kabonye umwanya wa 11 n’amanota 73,9%. Hagaragajwe kandi uko imirenge 12 igize akarere yakurikiranye mu kwesa imihigo, hanashimirwa 3 ya mbere ariyo Ruramira, Rukara na Gahini.

Muri iyi nama kandi, habayeho igikorwa cyo gusinya imihigo ya 2020-2021 hagati y’umuyobozi w’akarere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, ndetse n’umuhuzabikorwa wa DASSO ku rwego rw’akarere. Hanatangijwe igikorwa cyo gusinya imihigo hagati y'imirenge n'utugari, utugari n'imidugudu, aho umurenge umwe wasinyanye imihigoya 2020-2021 n’akagari kamwe, akagari kamwe nako gasinyana n’umudugudu umwe, bikazakorwa mu mirenge yose, utugari, imidugudu n’imiryango

 Imirenge itanu ya mbere yabaye indashyikirwa mu bikorwa by’ubumwe n’ubwiyunge mu mwaka wa 2019-2020 ariyo: Nyamirama, Rwinkwavu, Kabarondo, Mwili na Mukarange, yashyikirijwe icyemezo cy’ishimwe kuko yateje imbere ubumwe n’ubwiyunge kurusha iyindi.

Iyi nama yanatangiwemo ibiganiro kuri gahunda zitandukanye nko ku isubukurwa ry’amashuri n’inyubako zayo, MUSA, aho ibibazo bibangamira imibereho myiza y’abaturage bigeze bikemuka, uko abaturage babona serivisi zibakorerwa, gahunda y’ubwizigame bw’igihe kirekire EJO Heza, ibiranga umudugudu ntangarugero, hanabaho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku biganiro byose byatanzwe.

Umuyobozi w’akarere Murenzi Jean Claude mu butumwa yatanze, yagize ati: “hari byinshi byakozwe kandi turashima inzego zose twafatanyije: inama Njyanama, inzego z’umutekano, inzego z’ibanze, abafatanyabikorwa batandukanye (abanyamadini, urwego rw’abikorera) n’abandi. Turabasaba ko ibyo tugiye gukora muri uyu mwaka tubyongeramo imbaraga, tukarushaho gutanga servisi nziza, kandi twibuke ko dukorera abaturage, ndetse n’igihugu muri rusange. Twasinye imihigo. Birasaba ko tujya mu ngamba twese, tugafatanya mu kuyishyira mu bikorwa, kandi ahakiri ikibazo, tukahitaho kurusha ahandi.

Umuyobozi w’inama Njyanama y’akarere Mukamuyenzi Valentine ati: tugomba gukora cyane kugirango tuzaze ku mwanya w’imbere kuruta uwa 11 twabonye. Biraharanirwa rero, turusheho gufatanya muri byose. Ni igikorwa cyacu twese, ntago twabigeraho tudafatanyije, uruhare rwa buri wese rurakenewe.

Iyi nama yitabiriwe n’abagize inama Njyanama y’akarere, abahagarariye inzego z’umutekano, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’ab’utugari, Abahagarariye abakuru b’imidugudu kuri buri murenge, abahuzabikorwa ba DASSO kuri buri murenge ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye: (abanyamadini, abikorera).