Mu gusoza uruzinduko rwabo, abadepite bagaragaje ibyo babonye hirya no hino mu mirenge

 

Mu gusoza uruzinduko rw’akazi bagiriraga mu karere ka Kayonza, Depite Mukabunani Christine, Depite Mutesi Anitha na Depite Safari Theoneste bakiriwe n’ubuyobozi bw’akarere, bakaba barimo kugaragaza ibyo babonye mu ngendo bakoreye hirya no hino mu mirenge.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abagize inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abashinzwe imibare (Data managers), abagize inama Njyanama y’akarere, abayobozi bakuru b’ibitaro ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye

Depite Mukabunani Christine ukuriye iri tsinda yashimye byinshi akarere kakoze mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID19 avuga ko basanze mu karere ka Kayonza ingamba zashyizweho zikurikizwa, anasaba gukomeza ubukangurambaga mu banyeshuri ndetse no mu baturage muri rusange, kugirango batadohoka kandi icyorezo kigihari

Ibibazo n’ibyifuzo abaturage bagejeje ku Badepite byaganiriweho muri iyi nama, bihabwa umurongo ibitarakemuka inzego bireba zikaba zizabikurikirana. Depite Mukabunani Chistine nawe, akaba yijeje ubuvugizi kuri bimwe muri byo kugirango nabyo bizakemuke

 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza yashimiye aba Badepite ku kazi bamaze iminsi bakorera muri Kayonza ndetse n’inama bagiriye akarere mu bikorwa bitandukanye, abizeza ko ubuyobozi bw’akarere bugiye kongera imbaraga mu kubikurikirana, bufatanyije n’inzego bireba.

 

https://twitter.com/KireheDistrict/status/1324656277998489601/photo/1