Byinshi mu byo abadepite bazasuzuma mu ruzinduko bagiriye mu karere ka Kayonza: 02-06/11/2020

Itsinda rya bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite, batangiye uruzinduko rw’iminsi 5 mu karere ka Kayonza. Bazasura imirenge yose igize akarere uko ari 12 basuzuma ibintu bitandukanye, cyane cyane ibijyanye no kwirinda icyorezo cya COVID19, iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza.

Iri tsinda riyobowe na Depite  Mukabunani Christine, rigizwe kandi na Depite Safari B. Theoneste ndetse na Depite Mutesi Anita. Ku munsi wa mbere w’uruzinduko, bakoranye inama n’ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano, abanyamabanga Nshingabikorwa b’imirenge, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abashinzwe imibare (Data managers), abagize inama Njyanama y’akarere, abayobozi bakuru b’ibitaro ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye

Depite Mukabunani Christine yasobanuye ko baje muri gahunda isanzwe yo gusura abaturage. Ati: “nk’uko mubizi inshingano z’inteko ishinga amategeko ni 2: harimo iyo gutora amategeko, iya kabiri ikaba kumenya no kugenzura ibimkorwa bya Guverenoma. Muri uko kubigenzura rero no kubimenya, ni ukureba niba uko gahunda ziba zarateguwe n’aho zigomba kugera koko ziba zaragezeyo. Tuje kureba niba za gahunda zo ku rwego rw’igihugu zarageze I naha, ko abo zagombaga kugirira akamaro koko kabagezeho”.


Yakomeje ati: “tuzareba uburyo akarere kashyize mu bikorwa ingamba zo kurwanya icyorezo cya Covid19, n’uko akarere gahangana nazo. Mu burezi, tuzareba ukuntu akarere kiteguye itangira ry’amashuri: ese ibyumba by’amashuri byari biteganyijwe byarubatswe, ibitarubakwa ni ukubera iki? imbogamizi ni izihe, kugirango abantu baziganireho izashobora kubonerwa umuti ushakwe. Tuzareba amakuru y’abana bashobora kuba barataye ishuri kubera impamvu zitandukanye, abarimu se barahagije? Ubwihereho, ibikoresho (intebe), ibigega by’amazi ku mashuri byarabonetse, niba ishuri rifite icyumba cyashyirwamo umwana ukekwaho COVID19,…”

Mu buhinzi, yasobanuye ko bazareza ibijyanye n’igihembwe cy’ihinga 2021A: niba abahinzi barabonye imbuto, inyongeramusaruro nk’amafumbire, SMART Nkunganire, ikoranabuhanga mu guhinga (imashini zihinga). Ati: “Ikindi tuzareba ku byerekeranye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibitegenywa n’itegeko No 001/2020 ryo ku itariki 02/02/2020 rigenga abantu n’umuryango n’uko ibigo by’ubuzima bitanga serivisi zo kwandika mu bitabo by’irangamimerere abana bavuka. Ibijyanye no kubyarira kwa muganga niba abaturage 100% babyitabira, niba batabyitabira turebe imbogamizi zirimo, ndetse tunarebe uko inzego z’ibanze zikemura ibibazo by’abaturage ”

Ubuyobozi bw’akarere bwagaragarije Abadepite n’abitabiriye inama, ishusho rusange yagarutse cyane cyane kuri izi ngingo, habaho n’umwanya wo kungurana ibitekerezo.