Hatanzwe ubwogero bw'inka bubiri mu mirenge ya Gahini na Murundi

 

Uyu munsi mu Karere ka Kayonza mu mirenge ya Murundi na Gahini, habereye igikorwa cyo gushyikiriza aborozi ubwogero bw'inka 2 " 2 Spray races" bwubatswe ku bufatanye bwa RDDP (Umushinga wa Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi uteza imbere ubworozi bw'inka zitanga umukamo) na Heifer International Rwanda (umushinga w’Abanyamerika ufasha mu bworozi bw’inka)

Iki gikorwa cyitabiriwe n'umukozi wa RAB ushinzwe kurwanya Indwara, abakozi ba HIR…., umukozi ushinzwe ubworozi mu karere, abakozi bashinzwe ubworozi mu mirenge ya Murundi na Gahini, komite z'aborozi zashyikirijwe izi "Spray races n'umukozi wa RDDP mu Karere ;

Nyuma yo guhabwa by'agateganyo ubu bwogero, aborozi bazashakirwa n'umuti wo gukoresha mu gihe cy'amezi 2, mu gihe nabo bakisuganya. Iyi nyubako izafasha aborozi koza inka zabo neza hirindwa indwara zikomoka ku burondwe, ndetse inabe icyitegererezo ku bashaka kuyijyana mu rwuri rwabo