Gushyiraho umudugudu ntangarugero, umwe mu myanzuro yafatiwe mu nteko rusange y'Abafatanyabikorwa b'Akarere

Uyu munsi, hateraniye inama y'inteko rusange y'Abafatanyabikorwa b'Akarere ka Kayonza. Yayobowe n’umuyobozi w'Akarere Bwana MURENZI Jean Claude ari kumwe n’umuyobozi w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa SHYAKA Edward na Madame n’umuyobozi w'inama njyanama y'Akarere MUKAMUYENZI Valentine akaba n’umwe mu bafatanyabikorwa b'Akarere.

Mu ngingo zagarutsweho, harimo: kuganira ku byagaragaye mu isuzumabikorwa ry'abafatanyabikorwa ryabaye tariki 26-27/8/2020 (JADF Evaluation), kurebera hamwe uko abafatanyabikorwa barushaho guhuza imbaraga mu guteza imbere Akarere, kuganira kuri gahunda ya ejo heza uko yakwimakazwa mu bafatanyabikorwa b'Akarere.

Haganiriwe kandi ku mudugudu ntagarugero uzitabwaho n'Abafatanyabikorwa bafatanyije n'Akarere (JADF Village of Excellence) ndetse hanasinywa imihigo (Joint Imihigo ) 2020/2021 hagati y'ubuyobozi bw'Abafatanyabikorwa n'umuyobozi w'Akarere, imihigo ikazakorwa ku bufatanye n'Abafatanyabikorwa n'Akarere

 

Nyuma yo kungurana ibitekerezo kuri izi ngingo, hafashwe imyanzuro: Abafatanyabikorwa biyemeje bose kujya muri Ejo heza ndetse bakazanabikangurira abagenerwabikorwa babo bose bagiye bari mu matsinda, bigakorwa bitarenze tariki 29/10/2020.

Abafatanyabikorwa bose biyemeje gushyiraho umudugudu ntangarugero (JADF Village of Excellence) hakazashyirwamo ibikorwa binyuranye bihindura imibereho y'abaturage bahatuye n’abahagenda, buri Mufatanyabikorwa akazabigiramo uruhare hashingiwe ku bikorwa asanzwe akora mu Karere, bikazashyirwa mu bikorwa bitarenze ukwezi k’Ugushyingo.

Gukomeza ubufatanye mu bikorwa byose hibandwa cyane ku biri muri gahunda za Leta ( kurwanya Covid-19, kwitabira Ejo Heza no kubishishikariza abandi , ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Sante), kurwanya ibibazo bibangamira imibereho y’abaturage (Human Security issues), kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (GBV),...