Nyamirama, basabwe gutanga amakuru y'ukuri mu gikorwa cyo gushyira imiryango mu byiciro by’ubudehe bishya

Gahunda yo gusobanurira abaturage ibijyanye n'ibyiciro bishya by'ubudehe no gukora igerageza (pilot phase) ryo gushyira ingo muri ibi byiciro, mu karere ka Kayonza yatangiriye mu murenge wa Nyamirama, akagari ka Rurambi, umudugudu wa Ntinnyi.

Abakozi b’Akarere bahuguwe ku miterere y’ibyiciro bishya by'ubudehe basobanuriye abaturage bo mu mudugudu wa Ntinnyi, akagari ka Rurambi ibiranga ibyiciro bishya by’ubudehe n’ibigenderwaho ngo umuryango ujye mu kiciro runaka.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe iterambere ry’imibereho myiza mu karere ka Kayonza Kayitesi Denyse, yasobanuye ko ubudehe ari gahunda ikomoka mu muco nyarwanda ifasha kumenya imibereho y’abanyagihugu uko igiye itandukane no gusindagiza abanyantege nkeya.

Ibi bikaba bivuze ko gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe bifasha mu gupima imibereho y’abaturage no kumenya uko ingo zihagaze. Bifasha igihugu kandi kugira amakuru y’ibanze yifashishwa mu igenamigambin’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zirebana n’imibereho y’abaturage n’iterambere mu bukungu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamirama Nyirabizeyimana Immaculée yagize ati: “iki gikorwa turabasaba kukigiramo uruhare rusesuye kandi tugatanga amakuru y'ukuri. Ni gahunda abaturage bagiramo uruhare kuko nimwe mushyira bagenzi banyu muri ibi byiciro”.

Yabasobanuriye ko kugenda neza kw’iki gikorwa aribo babifite mu biganza, kandi ko amakuru bazatanga ariyo azajya ashingirwaho mu gushyira imiryango mu cyiciro cy’ubudehe. Yabasabye kutitiranya ibi byiciro bishya by’ubudehe n’ibyari bisanzwe kuko harimo ibintu byinshi byahindutse.

Kuko ibyiciro by’ubudehe bitangwa binyujijwe mu masibo abaturage babarizwamo, nyuma yo gusobanurirwa ibijyanye n'ibyiciro bishya abaturage bicaye mu masibo yabo, ugiye guhabwa icyiciro akabazwa ibibazo nawe akabisubiza bagenzi be babyumva, bakemeza niba amakuru atanze ariyo, barangiza bakamugenera icyiciro.