Kuzirika ibisenge by’inzu zacu bizadufasha mu mutekano wazo-Meya Murenzi

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yatangije ubukangurambaga ku isuku n'isukura no kuzirika ibisenge by’inzu, mu rwego rwo kwirinda umuyaga ushobora kuzisenga mu gihe cy’imvura. Ku rwego rw’akarere ibi bikorwa byakorewe mu murenge wa Kabare, akagari wa Cyarubare

Umuyobozi w’akarere yagize ati: “tuzibanda ku bikorwa byo gusibura ibimoteri nk’uko mwabibonye twabitangiye, kubaka udutandaro tw’amasahani, gukurungira inzu no kuzirika ibisenge byazo, kuko nk’uko mubizi, ubwo imvura yatangiye kugwa, hari igihe usanga rimwe na rimwe inzu z’abaturage zatwawe n’umuyaga.

Ubwo iki gikorwa tugitangije, turasaba cyane cyane abantu mwese murimo kubaka ko mwazirika ibisenge by’inzu zanyu kugirango bidufashe mu mutekano wazo. Birasaba kandi ko iki gikorwa tugikomeza n’abandi twese inzu zacu tukazirinda.Zirakomeye biragaragara ariko rimwe na rimwe hari igihe umuyaga uza ari mwinshi igisenge cyaba kidafunze neza, kikaba cyatwarwa n’umuyaga kandi iyo kigurutse, aho kiguye gishobora guteza izindi mpanuka kuko gishobora kugenda metero runaka kigasanga umubyeyi, umwana kikamugwira kikaba cyamukomeretsa”.

Mu bikorwa by’isuku, Umuyobozi w’akarere yatanze ubutumwa muri aya magambo: “mukurungire ubwiherero. Bwari busanzwe buhari nibyo, ariko n’udafite sima kubukurungira neza nabyo ntacyo bityaye kuko bibwongerera isuku. Tugire umugizi twanikaho imyenda kandagira ukarabe kandi ikora n’ibindi bikorwa byongera isuku i wacu tubyiteho. Turashimira uyu mudugudu wa Kacyiru kuko muri intangarugero, nko kutagira imisarani, kutagira ibikoni, no kurarana n’amatungo byabaye amateka. Biriya bimoteri twasibuye, bidufasha mu ifumbire tubishyiremo imbaraga n’ibitarasakarwa bisakarwe vuba kugirango ino fumbire turimo guteguriramo izadufashe muri iki gihe cy’ihinga”

Kampire Siphora ni umuturage mu mudugudu wa Kacyiru ahatandirijwe ubu bukanguambaga. Ati: “dufite kandagira ukarabe, agatanda k’amasahani ndetse n’umugozi wo kwandikaho imyenda. Kubitunga, ntago ari ibintu bigoye cyane bisaba kubigiramo umwete gusa kuko akenshi tubikora mu bikoresho dusanga i wacu. Biramfasha mu buzima kuko iyo nanitse amasahani yanjye ku gatanda keza niyubakiye ku buryo bworoheje atari ibintu bihenze, amazi agatakara hasi ntago microbe zisigara ku masahani”.

Ubu bukangurambaga ku isuku n'isukura no kuzirika ibisenge by’inzu hirindwa umuyaga ushobora kuzisenga mu gihe cy’imvura, bwatangijwe mu mirenge yose igize akarere ka Kayonza uko ari 12, bukaba buzamara amezi atatu.