Abayobora ibigo by’amashuri barasabwa kongera imbaraga mu myiteguro y’itangira ry’amashuri

Uyu munsi mu karere ka Kayonza, hateranye inama y'uburezi yareberaga hamwe ibijyanye n’isubukurwa ry'amashuri muri rusange, n'uburyo abanyeshuri baziga hanakurikuzwa amabwiriza yo kwirinda Covid19, hakaba hanatangiwemo ikiganiro ku ishusho rusange ya Covid19 n'uburyo bwo gukomeza kuyirinda no kuyirwanya.

Amabwiriza yatanzwe na Minisiteri y'uburezi avuga ku bizibandwaho mu mashuri bijyanye no kwirinda no kurwanya Covid19 kugirango agenderweho mu myiteguro y'itangira ry'amashuri, nayo yaganiriweho, abitabiriye inama basabwa gushyira imbaraga mu myiteguro, ibitaranoga byose bigashyirwa ku murongo.

Basobanuriwe ko aya mabwiriza atareba abana gusa bazaba baje kwiga, ahubwo ko anareba n'abakuru kuko nk'aho abana biga baba ku ishuri, abarimu bataha aribo bashobora kuzana Covid19 mu kigo kuko bo bahura n’abandi muri sosiyete, bikaba bisaba uruhare rwa buri wese mu kwirinda.

Muri iyi nama kandi, hagaragajwe ibyavuye mu bugenzuzi buherutse gukorwa mu bigo by’amashuri harebwa cyane cyane isuku yabyo muri rusange. Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kongera isuku, ahari ibikoresho by’ishuri bibitse nabi nk’ibitabo n’ibindi hose hagatunganywa, buri kintu kikajya mu mwanya wacyo.

Basabwe kandi gushyira kandagira ukarabe zihagije mu kigo kandi zikora kugirango abana bazajye bazifashisha mu gukaraba ndetse n’ibindi bisabwa byose bakabishyira mu bikorwa, yaba ibijyanye no kwirinda Covid19 cyangwa ibijyanye n’isuku muri rusange nk’uko bisanzwe