Ishuri ni imwe mu nzira zidufasha kurera abana bacu neza- Senateri Bideri John

Uyu munsi mu karere ka Kayonza, hatashywe ibyumba by’amashuri 12 nka bimwe mu byamaze kuzura, bitanu (5) byubatswe kuri EP Mukarange Protestant mu murenge wa Mukarange, n’ibindi birindwi (7) ku ishuri ribanza rya Gacaca (Gacaca Primary School) n'ubwiherero 8, riherereye mu murenge wa Murundi.

Byubatswe na Leta y’u Rwanda ku nguzanyo ya Banki y’Isi icyiciro cya mbere (Phase I), hagamijwe kugabanya ubucucike bw’abana mu mashuri, n’ingendo ndende abana bakoraga bajya cyangwa bava ku ishuri. Kongera ibyumba by’amashuri kandi, bizafasha mu gukurikiza ingamba zo kwirinda no gukumira icyorezo cya Covid-19 kuko abana bazabona uko bahana intera mu ishuri.

Twizeyimana Jean Bosco ahagarariye ababyeyi barerera kuri EP Mukarange Protestant. Yagize ati: “turanezerewe kandi turashimira ubuyobozi bwatubaye hafi mu kudutekerereza. Ubucucike bwari buteye ikibazo ukabona abana begeranye cyane ndetse bakaba bagera no kuri 80 mu ishuri. Ubu iki kibazo kirakemutse, natwe nk'ababyeyi tuzakomeza kubungabunga ibi bikorwa nibigira ikibazo tubisane, tuzashyiramo imbaraga zacu, tudategereje inkunga gusa kugirango tubone umusaruro ku bana bacu”.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasobanuye ko iyi gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri yaje ahanini ije gukemura ibibazo 2 by’ingenzi harimo icy’ubucucike bw’abana mu mashuri no kugabanya ingendo ndende abana bakoraga bajya cyangwa bava ku ishuri. Yabasabye gufata neza ibi bikorwa remezo no kuzana abana ku ishuri.

Senateri Bideri John Bonds watorewe mu Karere ka Kayonza nawe wari witabiriye iki gikorwa, yatanze ubutumwa bwe muri aya magambo: “Guverenoma yacu n'Ubuyobozi bw'igihugu cyacu bashyira imbere uburezi, kandi turayishimira ibikorwa nk'ibi biba byarakozwe kugirango duteze imbere ireme ry'uburezi mu Rwanda”.

Yasabye ababyeyi baje bahagarariye abandi ko n’igihe amashuri azaba yamaze gutangira, bagomba gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda zo kwirinda Covid-19 ntibabirekere abarimu gusa. Ati: “ birasaba ko twitegura mu buryo bushoboka bwose kuko umwana aramutse afashwe na Covid-19, ibisabwa mu kumuvuza bizaba bihenze kurusha uko twashaka ibikenewe mbere byose kugirango turinde abana bacu, bazabe bafite ubuzima bwiza”.

Yakomeje agira ati: “ishuri ni inzira imwe mu zidufasha kurera abana bacu neza. Ni yo mpamvu dukwiye gushyirwamo imbaraga zacu kugirango nituzajya dukenera abaganga mu gihugu cyacu tubabone, abarimu, ndetse n’abandi banyabwenge. Tubakurikiranire hafi, bige neza, twubake igihugu twifuza, giteye imbere kandi abazabikora, ni abana dutegura uyu munsi”.

Mu karere ka Kayonza harimo kubakwa ibyumba by’amashuri bigera kuri 852 n’ubwiherero 1061, mu cyiciro cya mbere hakaba hamaze kuzura ibyumba 100 n’ubwiherero 140 ibindi bisigaye nabyo bikaba bigeze ku kigero gishimishije. Muri ibi byumba kandi, harimo 16 mu murenge wa Mukarange birimo kubakwa mu buryo bwa Etage, hagamijwe kugendana n’igihe no gukoresha neza ubutaka kugirango bubyazwe undi musaruro.