Indwara zo mu mutwe ni indwara nk’izindi, abantu bazifite ntibagomba gutereranwa

Umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe kwita ku buzima bwo mu mutwe ku rwego rw’akarere ka Kayonza, wizihirijwe mu murenge wa Ndego. Ubutumwa bwatanzwe bwagarutse ku gusobanura ko ubuzima bwo mu mutwe aribwo moteri y’ubuzima bw’ikiremwamuntu muri rusange, akaba ari yo mpamvu bugomba kubungabungwa.

Murefu Patrick umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Ndego yavuze ko gahunda nk’iyi yateguwe kugirango abantu bose bahabwe ubutumwa mu rwego rw’ubukangurambaga, bityo abarwayi baba bakiri mu miryango hirya no hino, bazaze bahabwe ubufasha. Yagize ati: “mu murenge wa Ndego dufite abarwayi 131 bafite uburwayi bwo mu mutwe butandukanye nk’igicuri, ibisazi byeruye, agahinda gakabije…buri munsi wa 3 w’icyumweru, baraza bagafata imiti, tukabapima kandi tukabakurikirana mu midugudu batuyemo, tukamenya ubuzima babayemo”.

Yasabye abitabiriye ko aho bagera mu midugudu bagasanga hakiri umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe ukirengana cyangwa utabasha kugera aho abandi bari, ko batanga amakuru kugirango ababishinzwe bamusure kandi bazamugeze ku buvuzi bwiza.

Musabwase Elianne ni umurezi muri GS Ndego II. Avuga ko amaze imyaka 2 n’igice afashwe na bumwe mu burwayi bwo mu mutwe, ariko kubera ubufasha ahabwa n’abaganga no kumuba hafi, bitamuteye ikibazo mu kazi ke. Ati: “mfatwa n’ubu burwayi nari ndi muri konji, njya kwa muganga baramfasha. Kubera ko imiti bampaye itandushaga imbaraga, nakomeje akazi nta kibazo. Ndashimira abaganga ubufasha baduha kuko ufite ikibazo araza akakivuga bakamutega amatwi. Ndakangurira bagenzi banjye kujya bafata imiti uko bikwiye, kuko iyo ucitse intege cyangwa akayifata nabi, uburwayi busubira inyuma”.

 

Ngarambe Alphonse umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima mu karere ka Kayonza yagize ati: “Icyo turimo gukora, ni ukugerageza kwigisha abantu, tukababwira ko indwara zo mu mutwe ari indwara nk’izindi, umuntu ntibamubone ngo bamutererane bumva ko ari umusazi, ahubwo bamufashe bamugeze ku kigo nderabuzima no mu bitaro kugirango abaganga ndetse n’abandi bantu babihuguriwe babaganirize, kuko indwara zo mu mutwe hari izishobora gukira hakoreshejwe ibiganiro hagati y’umurwayi n’umuganga ariko hakaba hari n’izikenera imiti”.

Dogiteri Mazimpaka Christian ushinzwe ibikorwa by’ubuzima mu mushinga Partners In Health (Inshuti mu buzima) nk’umufatanyabikorwa muri gahunda yo kwita kuri izi ndwara, yasobanuye ko indwara zo mu mutwe nta muntu washobora kuzivuza wenyine, asaba ubufatanye bwa buri wese. Ati: “twe nka Partners In Health uruhare rwacu rugaragara cyane mu mitangire ya serivisi, aho dufasha abashinzwe gutanga izo serivisi tubaha amahugurwa kandi tugafasha gutanga ibikoresho byabugenewe mu kugirango bite ku barwayi”.

Nk’uko byasobanuwe na Bwana Ngarambe Alphonse, gahunda yo kwita ku buzima bwo mu mutwe yashyizwe mu bigo nderabuzima byose by’akarere ka Kayonza uko ari 15, hakaba harashyizweyo abakozi ndetse hahugurwa n’abajyanama b’ubuzima kugirango bafashe kumenya abantu bafite izo ndwara bityo babageze ku bigo nderabuzima n’ibitaro kandi bakurikiranwe, kugirango harebwe ko izi ndwara zagabanuka mu baturage b’akarere ka Kayonza.