Hateranye inama mpuzabikorwa mu bworozi

Kuri uyu wa 14 Ukwakira 2020, mu Karere ka Kayonza habaye Inama mpuzabikorwa mu bworozi iyoborwa n’umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu MUNGANYINKA Hope. Inama yize ku bikorwa bimaze kugerwaho n'amashuri y'aborozi mu murima, mu nzuri no kiraro ku bufatanye n'umushinga wa RDDP.

Visi Meya yibukije abafashamyumvire ko iyo ufashije umworozi umwe, uba ufashije igihugu gutera imbere, abasaba ubufatanye ngo amahirwe ari mu Karere ka Kayonza abyazwe umusaruro, bityo isura y'Akarere ihindike nk’uko ari aka 6 mu bukungu bibe impamo.

Umukozi wa RAB ushinzwe kurwanya indwara ndetse n'umukozi w'Akarere ushinzwe ubworozi, bakaba basabye abafashamyumvire gushyira inka zabo mu bwishingizi mu rwego rwo guharanira iterambere rirambye.