DASSO y’akarere ka Kayonza, igihugu ni icyacu tugomba kucyubaka-Mukarage John

Uyu munsi, abakora mu rwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza mu gucunga umutekano (DASSO), bafatanyije n’abakora irondo ry'umwuga, urubyiruko rw'abakorerabushake ndetse n'abaturage muri rusange, bakoze umuganda wo kurobeka, gusubiriza, no gutera igishahuro inzu ya Nyirahirwa Leonille utuye mu murenge wa Ruramira, akagari k'Umubuga , umudugudu w'Agasharu.

Iyi nzu yubatswe muri gahunda y'akarere ka Kayonza yo gushakira amacumbi abatishoboye batari bafite aho kuba, yitwa “Isano dufitanye I wacu”, aho akarere gatanga isakaro kakanayikinga, abaturage nabo bagakora imiganda yo kuyizamura.

Nyirahirwa Leonille w'imyaka 44, afite abana 3. Asobanura ko inzu yabagamo mbere yasenywe n'ibiza mu 2015, ubu akaba yari acumbitse nabwo mu nzu ishaje cyane bityo imibereho ikamugora. Ati: “ndya nkuye hanze, byangoraga kuko kugirango mbone amafaranga nishyura iriya nzu najyaga guhingira nyirayo nkamuha imibyizi, kandi nkashaka n'ibidutunga”. Byose byanyirundagaho, ariko ubwo mbonye icumbi, ngiye kurwana urugamba rw’iterambere kandi ngendane neza na Leta muri gahunda itugezaho zitandukanye ntahangayitse kuko mfite aho ndyama, nka mitiweri yangoraga, amafaranga y’irondo nayo ni uko, mbese ubuzima ubu bugiye guhinduka”.

Umuhuzabikorwa wa DASSO mu karere ka Kayonza Mukarage John, yashimiye abitabiriye uyu muganda, ku mbaraga n’ubwitange bawukoranye. Ati: “Igihugu ni icyacu tugomba kucyubaka, bivuze ko tudahagararira aha ku kubakira uno mubyeyi, ahubwo ibikorwa nk’ibi birakomeje. Turabashimira ariko ni n’inshingano kubaka igihugu cyacu, kikaba igihugu cyiza gifite abaturage batararana n’amatungo batarwaye imvunja, badafite imirire mibi, dukomeze dufatanye bigende birangira”.

Mu bindi bikorwa DASSO y’akarere ka Kayonza yagiye ikora nk'urwego rukurikirana irondo ry'umwuga, mu murenge wa Ruramira yahurije muri koperative abakora irondo, kugirango izabashe kwesa umuhigo yihaye wo gushyiraho, gukurikirana, kwita no guteza imbere imibereho myiza y'abakora irondo ry'umwuga. Ni muri urwo rwego, yagiranye ubwumvikane n’umwe mu bacuruzi, abagize irondo bakaba ariho bahahira “Irondo Shop” kandi ngo birabafasha.

Muri uko kwibumbira hamwe kandi urwego rwa DASSO rwabafashije kujya muri gahunda yo kwizigama kugirango bazagere ku bikorwa bitandukanye by’iterambere, aho buri kwezi bizigama amafaranga 1000 ku muntu uko ari 143. Ngo bayakoresha mu koroza abanyamuryango ingurube, ubu 49 muri bo bamaze kuzibona, iki gikorwa nacyo bakaba baragitekereje hagamijwe guteza imbere cyangwa kuzamura irondo ryari rigizwe n’abantu bigaragara ko baciriritse.

Nisorerwa Boniface ukuriye abakora irondo rw’umwuga mu murenge wa Ruramira, yagize ati: “guhahira hano byorohereza abanyamuryango bacu nk’iyo umuntu adafite amafaranga, bamuha ibyo ashaka, akazishyura yahembwe. Ikindi, kugira ihahiro ryihariye bidufasha gukora akazi kacu neza tukuzuza inshingano uko bikwiye, kuko nk’iyo umucuruzi yagwaga mu ikosa, byaratugoraga kumugira inama cyangwa kumuhana igihe bibaye ngombwa, kandi tukaba twagaruka no kumwikopeshaho, ndetse ugasanga biranadusuzuguza”.

Twizeyimana Donasiyani ari mu bamaze korozwa ingurube. Ati: “Ntaraza mu irondo, nta bikorwa nari mfite. Iyo ukora irondo ufite n’ibindi wikorera ku giti cyawe, ntago abaturage bagufata nk’umunyerondo, ubundi baradusuzuguraga ngo turi abakene, ariko kuko dufite ibikorwa byacu, ubu dufite agaciro ndetse iyi ngurube ndashaka ko izambyarira inka”.

Nk’uko DASSO ikomeza kubafasha, ngo bafite intumbero yo kwishingira ihahiro “Irondo Shop” ryabo, bagashyiramo umusaruro bazavana mu buhinzi bakorera kuri ha16 mu gishanga cya Cyabitana, akaba aribyo biribwa abanyamuryango bahaha, kandi bagashyiramo n’ibindi bicuruzwa bazarangura mu mafaranga bizigama.