Cyarubare, barishimira inzu y’ababyeyi bubakiwe

Ku bufatanye bw'akarere ka Kayonza n'umuryango Partners in health (Inshuti mu buzima), hatashywe inzu y’ababyeyi (maternity) yuzuye mu kigo nderabuzima cya Cyarubare, Umurenge wa Kabare. Ababyeyi babiri nibo babaye aba mbere babyariye muri iyi nyubako nshya. Barishimira kuba barubakiwe iyi nzu y’ababyeyi kuko ngo aho bari basanzwe babyarira hari hatoya, hakabyara umwe umwe, undi agategereza.

Bavuga ko kandi n’icyumba babaga barimo igihe bategereje kubyara nacyo cyari gitoya, ugasanga babyigana, nk’uko bamwe mu bajyanama b’ubuzima babisobanura ndetse bagasanga nabyo byaba muri zimwe mu mpamvu zituma muri uyu murenge hari hakiri umubare munini w’ababyeyi babyarira mu rugo.

 

Mubiligi Joel ni umuyobozi wa Partners in health mu Rwanda yagize ati: “iyo umuntu ateye intambwe, arushaho agashaka indi ntambwe yari abuzeho. Nk’ahangaha, tuzi neza ko hari ikintu iyi nyubako izafasha mu kongera ibipimo by’ubuzima kugirango urugengo rw’iterambere rudahagarara. Nk’abaganga nabo bizabafasha gutanga serivisi nziza, imikoranire n’ibitaro, n’ibindi byinshi bizahinduka kubera ko bagiye gukorera ahantu hisanzuye.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yasobanuye ko, usibye kuzajya ababyeyi bazajya babyarira muri iyi nzu, hari n’izindi serivisi zizatangirwamo nko gupima ababyeyi batwite, no gupima abana harebwa ibijyane n’imirire, akaba akangurira abaturage, abaganga n’abajyanama b’ubuzima kuzayikoresha neza, kugirango serivisi zagenwe zizatangirwemo kandi neza

Maternite ya Cyarubare ifite ibikoresho bisanzwe mu nzu z'ababyeyi nka couveuse (icyuma gishyushya impinja); hakiyongeraho ecography, (icyuma gifasha mu gusuzuma uko umwana ameze mu nda ya nyina) n’ibindi.

Inyubako n'ibikoresho byashyizwe muri iyi nzu y’ababyeyi ya Cyarubare, byatwaye miliyoni 120 z'amafaranga y’u Rwanda. Iyi nzu ifite ubushobozi bwo kwakira icyarimwe ababyeyi batatu babyarira rimwe, mu gihe abamaze kubyara  bazajya babona ibitanda byo kuryamaho ari 12.