Abanyeshuri bakiri bato, bagiye kurushaho gukundishwa ibijyanye n’ikoranabuhanga

Mu karere ka Kayonza hatangijwe umushinga Scratch2050 ugamije gukundisha abanyeshuri bakiri bato ibijyanye n’ikoranabuhanga, mu gihe iyi gahunda yari izanzwe ku rwego rw’amashuri makuru na Kaminuza, ukazabafasha kwagura imitekerereze, kuko bazasobanukirwa ibijyanye na coding, babashe kwikemurira ibibazo, kandi bamenye n’igikoresho bakoresha.

Nk’uko byasobanuwe na Bwana Niyigena Papias umuyobozi wa Rwanda Coding Academy, Coding ni nk’ururimi rukoreshwa mu ikoranabuhanga, aho umunyeshuri agira ibyo ashyira mu mashini ikamuha igisubizo, ubwo rero uko umwana agenda abimenyera bigatuma imitekerereze ye yaguka kandi bikamukundisha ibijyanye n’ikoranabuhanga akiri muto.

Yagize ati: Izi mashini dukora, nazo zigira indimi zo kuvugisha. Ni ngombwa rero ko abana babimenya bakiri bato, bakazagera mu gihe cyo kubyiga bafite ibitekerezo ku buryo bitabagora. Uyu mushinga ikintu uzamarira abanyeshuri b’u Rwanda, ni ukugirango batangire kugira ibitekerezo bya Coding kuberako isi irimo kwihuta mu iterambere ukaba usanga ibintu byose bikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu mashini dukoresha, ingendo dukora, aho duhahira, hose harimo ikoranabuhanga.

 

Bisangwa Emmanuel umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Kayonza yagize ati: uyu mushinga twawakiriye neza mu by’ukuzi kuko uzadufasha mu bijyanye n’imyigire n’imyigishirize mu mashuri yacu i Kayonza. Mu by’ukuri ibi bintu tubyakiriye neza kuko tubona bizatanga umusaruro ukomeye mu karere kacu by’umwihariko mu barezi bigisha ndetse n’abanyeshuri muri rusange kuko hari inyungu bazabonamo zikomeye.

Yakomeje muri aya magambo: “Icyo dusaba abanyeshuri n’abarimu, ni ukubyakirana umutima ukunze kandi bakabishyiramo imbaraga nka gahunda nshashya igiye kubunganira mu buryo bigishamo abana ku bijyanye n’ikoranabuhanga, ndetse no kugenda bagura ibitekerezo byabo”.

Uyu mushinga watangiriye mu karere ka Kayonza uzarangira mu 2022, akaba ari mu buryo bw’isuzuma hagamijwe kureba ko wakorwa neza, hanyuma ukazimukira no mu tundi turere. Hazahugurwa abarimu 135 mu karere nabo bazahugura abandi, ukazakorerwa mu mashuri yisumbuye 45 cyane cyane ku banyeshuri biga mu cyiciro rusange, hibandwa ku mashuri arimo inyigisho zijyanye n’ubumenyi n’ikoranabuhanga