Abaturage barasabwa gukomeza gukoresha inyongeramusaruro zitandukanye kugirango umusaruro mu buhinzi urusheho kwiyongera

 

Mu karere ka Kayonza, umurenge wa Murundi, akagari ka Murundi, umudugudu wa Kayongo, hatangirijwe igihembwe cy'ihinga 2021A. Hatewe imbuto y'ibigori kuri ha3, ku butaka bwatunganyijwe bwa ha120.

Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Mukeshimana Gerardine, Guverineri w'intara y'i Burasirazuba Mufulukye Fred, inzego z'umutekano, n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye. Abaturage basabwe gukomeza gukoresha inyongeramusaruro zitandukanye (gutera imbuto z’indobanure, gukoresha ifumbire mvaruganda, ifumbire y’imborera, ...) kugirango bazihaze n'imiryango yabo ndetse banasagurire amasoko.

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Mukeshimana Gerardine kandi, yatangije ku mugaragaro umushinga mugari wo kuhira no gutunganya ibishanga mu karere ka Kayonza uzamara imyaka 6. Uyu mushinga uzafasha akarere mu guhangana n’amapfa ajya akibasira, atewe n’izuba rikunze kuva igihe kirekire, ukazakorerwa mu mirenge 8 kuri 12 igize akarere ka Kayonza.

Minisitiri yashimye ibikorwa by’uyu mushinga kuko bizazana ibisubizo byihuse ku buzima bw’abaturage n’ubw’igihugu muri rusange, asobanura ko buri wese afite umukoro ukomeye kugirango aya mahirwe azabyazwe umusaruro. Yagize ati: dukeneye kongera umusaruro kugirango tubashe gutunga abaturage bacu, kandi turusheho gutekereza ngo ni gute twawushyira mu bikorwa mu gihe gito gishoboka? ni gute twawubyaza umusaruro?