Bamwe mu baturage b’akarere ka Kayonza baravuga imyato SACCA yabubakiye amacumbi kandi meza

Uyu munsi tariki 07 Nzeri 2020, abaturage batanu bashyikirijwe inzu bubakiwe n'umuryango SACCA (The Streets Ahead Children's Centre Association) muri gahunda yo guhangana n'ibibazo bibangamira imibereho myiza y'abaturage (Human Security Issues): batatu bo mu murenge wa Mukarange, umwe wo muri Nyamirama n’undi wo muri Rukara.

SACCA ni umuryango ukorera mu karere ka Kayonza, utegamiye kuri Leta ufasha abana kuva ku muhanda. Washinzwe n’abanyarwanda bafatanyije n’abanyamahanga 2, utangira ibikorwa byawo mu 2003 ufite intego 3: gukura abana ku muhanda (protection), kubahuza n’imiryango (reintegration); no gukumira abana benshi gukomeza kuza ku mihanda (prevention).  Nyuma haje kwiyongeraho indi ntego yo gufasha aba bana kwiyubaka binyuze mu mishinga ibyara inyungu no mu mashuri y’imyuga.

Umuyobozi w'ikigo SACCA Mukamuyenzi Valentine yasobanuye ko aba baturage bubakiwe aya mazu muri gahunda yo kubafasha kubona amacumbi kuko batagiraga aho kuba, kugirango nabo bakomeze kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere muri rusange.

Yagize Ati: "SACCA isanzwe ifasha abana kuva mu muhanda n'imiryango yabo cyane cyane itishoboye.  Twasanze dukwiye gutanga umusanzu wacu, dutangira na gahunda yo gushakira amacumbi bamwe mu baturage batari bayafite, mu rwego rwo kunganira akarere.  Ni muri ubwo buryo, ubuyobozi bw’akarere bwaduhaye amazina y’aba baturage batoranyijwe, tububakira izi nzu none twaje kuzibashyikiriza ku mugaragaro.

Bamwe muri aba baturage bashimiye cyane ubuyobozi bukuru bw’igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, kuba budahwema kubazirikana. By’umwihariko bashimiye byimazeyo umuryango SACCA kuri aya macumbi yabubakiye, bashimangira ko kuba babonye aho kuba kandi heza bigeye guhindura byinshi ku buzima bwabo.

N’ibyishimo byinshi (ateze amaboko acinya akadiho), Mukambuguje Leocadie w’imyaka 65 utuye mu murenge wa Mukarange yagize ati: “Imana ibahe umugisha bayobozi beza kuko muhora mutekereza abaciye bugufi. Nazengurutse mu nzu 19 zose nshumbika, nkakora imibyizi kugirango nishyure ubukode, kurya bikaba ikibazo! Ubu inzu ya 20 ninjiyemo ni iyanjye, Amen Amen Imana ihabwe icyubahiro. Bana banjye iyi nzu nyibonye mbabaye! Ntushobora kubyumva ninjye mbizi. Nanjye nzayifata neza mu buryo bushoboka bwose kandi mumbwirire Perezida Paul Kagame muti: “uri umubyeyi mwiza uri umutaganzwa ku rugamba rukomeye”.

Numukobwa Solange ni umubyeyi w’abana 3 nawe wubakiwe inzu mu murenge wa Nyamirama. Yabaga mu nzu ishaje cyane (yenda kugwa) nayo atari iye. Yagize ati: “ndashimira byimazeyo ubuyobozi bwacu budahwema kureberera abaturage mukaba mwarabonye ikibazo nari mfite cyo kutagira icumbi, none SACCA yo kabyara ikaba yaranyubakiye inzu nziza gutya!”

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye umuryango SACCA kubera aya macumbi yubakiye abaturage, ndetse n’ibindi bikorwa bitandukanye ikorera mu karere ka Kayonza. Yagize ati: “Mu bafatanyabikorwa b'akarere bakora neza, SACCA iza mu ba mbere. Turayishimira cyane kandi tuzakomeza gukorana neza muri gahunda zitandukanye

Yashimiye kandi aba baturage ku muganda batanze, anabasaba gukomeza ubwo bufatanye kugirango n'abagituye mu nzu zidashimishije nabo bazabone amacumbi meza. Yabisobanuye muri aya magambo: “ iyi ni gahunda ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yo gushakira amacumbi abaturage batayafite, buri munyarwanda akagira aho atura kandi hameze neza. Dukomeze ubwo bufatanye rero, n’abatarabona amacumbi meza nabo tuyababonere kandi tuzabigeraho.”

Umuyobozi w’akarere yasabye abaturage bubakiwe gufata neza izi nzu, kuzigirira isuku n'ibindi byose byatuma zirushaho kuba nziza nko gutera ubusitani n’ibindi. Izi nzu kandi zubakiwe ibikoni n’ubwiherero ndetse umuryango SACCA ukaba warabahaye na bimwe mu bikoresho byo mu nzu nk’ibitanda na matelas, intebe …