Urubyiruko rw’abakorerabushake rurasabwa kongera imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda koronavirusi rukora

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude ari kumwe n’umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Alex FATA, bagiranye inama n’urubyiruko rw’abakorerabushake (Youth Volunteers) bahagarariye abandi mu mirenge 12 igize akarere ka Kayonza, ndetse n’abagize komite y’uru rubyiruko ku rwego rw’akarere.

Iyi nama yari igamije kongera kurebera hamwe uko ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID19 zirimo gushyirwa mu bikorwa. Yafatiwemo kandi ingamba zifasha kongera imbaraga ahakigaragara intege nkeya mu kwirinda iki cyorezo. Ubutumwa batanzwe bwagarutse ku gushimira uru rubyiruko akazi k’ubwitange rukora, banarusaba gukomeza uwo murava n’ubufatanye kuko ari ukwiyubakira igihugu.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Kayonza SSP Alex FATA yagize ati: “nta wujya ku rugamba atari mu ngamba. Niturwanya covid19 dufite ibindi bintu mu mitwe yacu, ntago twazabigeraho kandi tuzirikane ko tutirinze twakwanduza benshi.  Niba ugiye mu iduka, mu isoko, aho ugenda mu muhanda n'ahandi hose ujya, reba ko amabwiriza yubahirizwa”

Yashimiye abakorerabushake ku buryo bafasha mu kwirinda koronavirusi ati: “nk'ubu mbere ya saa moya usanga mu mujyi wa Kayonza nta muntu uba ugenda mu muhanda yewe no mu nkengero z'umujyi naho iyo tugezeyo dusanga bageze mu ngo zabo. Mukomeze ubwo bufatanye kuko buzatuma igihugu kirwanya covid19, turebe ko kandagira ukarabe hose zihari kandi zirimo amazi meza ndetse n'isabune hafi, turebe ko udupfukanunwa batwambara neza kandi natwe tubabere intangarugero...

 

Umuyobozi w'akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye urubyiruko rw'abakorerabushake ku mbaraga bashyira muri uru rugamba rwo kurwanya koronavirusi, abibutsa gutangira amakuru ku gihe. Yagize ati: “dukore nk'ikipe imwe yaba inzego z’ibanze, Polisi, urubyiruko rw’abakorerabushake, n’abandi, buri wese abigire ibye kugirango tubashe kubigeraho.

N'uyu munsi, dufite inama na ba mudugudu kugirango nabo barusheho kubyumva, dufatanye twese mu kwirinda. Turaza kubashishikariza kongera imbaraga nk’utubari tujya dufungurwa kandi bitemewe, bajye baba maso babikurikirane, abagenda barengeje amasaha nabo bakomeze kwigishwa, kugirango turinde sosiyete yacu”

Uru rubyiruko kandi rwahawe umwanya wo kungurana ibitekerezo n’ubuyobozi, banagaragaza zimwe mu mbogamizi bahura nazo mu bukangurambaga bakora umunsi ku wundi bwo kwirinda covid19, kugirango zikomeze gushakirwa umuti.