Ntabe ari njye wandura cyangwa wanduza Koronavirusi-Guverineri Mufulukye

Ku rwego rw’intara y’iburasirazuba, mu karere ka Kayonza hatangirijwe ubukangurambaga bwo kwirinda icyorezo cya COVID19, bwateguwe n’urwego rw’abikorera muri iyi ntara. Ni igikorwa cyayobowe na Guverineri w’intara y’iburasirazuba Mufulukye Fred, ndetse kinitabirwa n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye: umuyobozi w’akarere, inzego z’umutekano, iz’ubuzima, iz’abikorera n’abandi.

Bazenguruka umujyi wa Kayonza n’indangururamajwi, ari nako bagera ahantu hari abantu benshi bagahagarara bagatanga ubutumwa (cyane ko byanahuje n’umunsi w’isoko), Abayobozi bibukije ko icyorezo cya koronavirusi ari kibi cyane kuko cyandura mu buryo bworoshye, bibutsa ko buri wese akwiye gukaza ingamba zo kucyirinda kuko gitwara n’ubuzima bw’abantu kandi ingaruka zacyo zikaba zisubiza inyuma iterambere n’imibereho myiza by’igihugu.

Abatanze ubutumwa bose bagarutse ku gusaba abantu kwambara agapfukamunwa kandi bakakambara uko bikwiye; gukaraba intoki kenshi hakoreshejwe amazi meza n'isabune cyangwa umuti wabugenewe, gusiga intera hagati y'umuntu n'undi; kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga, kudafungura utubari kandi bibujijwe, ndetse no kubahiriza isaha ya saa tatu, abantu bose bakaba bageze mu ngo.

Umuyobozi w’urwego rw’abikorera mu ntara y’I Burasirazuba Ndungutse Jean Bosco yagize ati: “Nyuma yo kubona ko hari abatangiye kudohoka ku kubahiriza ingamba zo kwirinda Koronavirusi, twebwe nk’abikorera bo mu ntara y’I Burasirazuba twafashe icyemezo cyo gutanga umusanzu wacu mu bukangurambaga kugirango tugihashye burundu.

Ubu dufite abahwituzi mu ntara y’iburasirazuba 1043 bari mu dusanteri twose, kandi tuzi neza ko nidukorana nabo, buri gasanteri kakabasha gukora neza nk’uko twabiteguye, tuzi neza ko iki cyorezo tukirukana mu ntara yacu, tukabasha gusubira mu buzima busanzwe.

Guverineri w’intara y’I Burasirazuba Mufulukye Fred yagize ati: “iyi ni gahunda dufatanyije n’abikorera b’intara y’i Burasirazuba kandi turabashimira cyane kuko dukorana neza. Twaje gufatanya kugirango dukore igishoboka iki cyorezo cya Koronavurusi tugihashye kandi tugice kuko birashoboka”.

Turashimira Ubuyobozi bw'igihugu cyacu, Police, Minisitiri y'ubuzima, n'izindi nzego ku mbaraga bakoresha mu kwirinda no kurwanya iki cyorezo, ariko turananenga abatubahiriza aya mabwiriza, tubasaba gufatanya n’izi nzego, tureke kubibaharira bonyine kandi twumve ko ubuzima turinda ari ubwacu.