Urubyiruko rwarangije amashuri Makuru na Kaminuza rugiye kujya ku rugerero ry’Indahangarwa

 

Uyu munsi, hateranye inama mpuzabikorwa y’itorero, itegura urugerero rw’Indahangarwa n’ibikorwa by’itorero muri rusange, rugamije gufasha mu bikorwa byo kurwanya icyorezo cya COVID-19 mu gihe cy’itangira ry’amashuri no gufasha mu zindi gahunda ziteza imbere Igihugu zegerejwe abaturage, mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 no guhangana n’ingaruka zayo.  

Uru rugerero ruzitabirwa n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 18 na 35 rwarangije amashuri Makuru na Kaminuza, n’urwarangije amashuri yisumbuye (S6) rwacikanwe n’urugerero Inkomezabigwi cyangwa n’abandi bifuza kurugarukaho bari mu tugari.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere Kagaba Hero Aaron yasobanuye ko iyi gahunda y’urugerero n’itorero muri rusange ari nziza kuko ifasha kongera kurema umuntu bundi bushya. Yashimiye abatoza bitabiriye iyi nama ku kazi bakora, anabasaba gukomeza kongera imbaraga muri ibi bikorwa kuko kwigisha ari uguhozaho.

Yagize ati: “Iyo ukoze akazi ko kurema umusore ukamuhindurira imyumvire ikava ku myumvire yamusenya ikajya ku myumvire imwubaka, ntago wabona agaciro k’icyo gikorwa. Turabashimira cyane ku kazi mukora kuko mudufasha kurema imyumvire ya ruriya rubyiruko, ntihakagire ababaca integer rero bavuga ngo ariko mwebwe mwirirwa mu biki?

Natwe nk’ubuyobozi biradufasha mu kazi kuko bituma dukoresha abakozi basobanukiwe neza gahunda za Leta, bigatuma batanga umusaruro ushimishije. Turabashimiye kandi tubabwira y’uko imirimo mukorera mu itorero no ku rugerero atari imfabusa ariko ntitwirare ngo tuvuge ko twabigezeho ahubwo tugomba kongera imbaga no guhozaho mu kwigisha