Insengero, Kiliziya n'Imisigiti byemerewe gusubukura amateraniro mu gihe cya Covid-19

 

Nyuma yo gusesengura neza ibisabwa insengero, Kiliziya n'Imisigiti, kugirango bemererwe gusubukura amateraniro mu gihe cya Covid-19, abagize itsinda ry'Akarere ribikurikirana bemeje ko Amadini n'amatorero akurikira ariyo yemerewe gusubukura ibikorwa byabo mu Karere ka Kayonza:

1.Kiliziya Gatolika Paruwasi Mukarange, 2. EAR Diyosezi ya Gahini, 3. ADEPR Paruwasi Kayonza, 4. ADEPR Paruwasi RWINKUBA, 5. Assembly of God Kayonza, 6. ADEPR Paruwasi KABARONDO (Rutagara), 7. ADEPR Paruwasi Nyamirama, 8. 7th day Adventist church Kayonza.

Insengero/Imisigiti bitarafungurirwa biragirwa  inama  yo gukomeza  gukosora ibitanoze. Tuributsa ko Amadini n'amatorero bemerewe gufungura mu gihe bafite ibaruwa y'Umuyobozi w'Akarere ibibemerera.